RWANDAUBUKERARUGENDO

Umujyi wa Kigali waje mu myanya y’imbere mu kwakira inama nyinshi

Umujyi w’u Rwanda ariwo Kigali wongeye kwiharira imyanya y’imbere mu kwakira inama nyinshi n’ibindi bikorwa ku mugabane wa Afurika 2024, aho waje ku mwanya wa kabiri nk’uko byatangajwe na ICCA isanzwe ikora urwo rutonde ku rwego mpuzamahanga rw’Ibihugu byakira inama.

Advertisements

Urwo rutonde rwashingiye ku nama n’ibindi bikorwa Kigali yakiriye mu 2024, aho yaje ku mwanya wa kabiri ibanjirijwe n’Umujyi wa Cape Town wo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gusohoka k’urwo rutonde, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) cyagaragaje ko cyishimiye iyo ntambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera.

RCB yagaragaje ko mu Rwanda ibikorwaremezo byakira inama n’ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi bimaze kugwira. Birimo Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade Amahoro na Intare Conference Arena.

Yagaragaje kandi ko n’amahoteli y’amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga mu Rwanda amaze kuba menshi, arimo Radisson Blu, Four Points by Sheraton, Kigali Marriott Hotel, One&Only na Singita.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Karemera Janet yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba u Rwanda rukomeje kugirirwa icyizere mu kwakira inama n’ibindi bikorwa kandi ko bibaha inshingano zo gukora cyane.

Yagize ati “Twishimiye kuba u Rwanda na Kigali bikomeje kwigaragaza ku ruhando nyafurika mu hantu heza ho kwakira inama n’ibindi bikorwa.”

“Uyu ni umusaruro w’ubufatanye bw’abakora mu rwego rwo kwakira abantu bose ndetse n’icyizere inzego mpuzamahanga zikomeje kugirira u Rwanda nk’ahantu heza ho kwakira inama n’ibindi bikorwa. Iyi imyanya ibiri twabonye iduha imbaraga zo gukora cyane mu kwakira ibikorwa byo ku rwego rw’Isi.”

RCB igaragaza ko mu 2024 mu Rwanda hakiriwe abantu barenga 52000 baje mu nama n’ibindi bikorwa byinjirije Igihugu agera kuri miliyoni 84,8$.

Kuva mu 2019 raporo ngarukamwaka ya ICCA yagiye ishyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye inama nyinshi n’ibindi bikorwa muri Afurika.

U Rwanda ruheruka kwakira ibirori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mikino y’amasiganwa akoreshwa n’imodoka ntoya
Ibi birori mpuzamahanga byabereye muri Bk Arena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *