Guverinoma y’igihugu cya Sudani yaseshwe itamaze kabiri
Kuri uyu wa 1 Kamena 2025, Ubuyobozi bwa Sudani burangajwe imbere na Minisitiri mushya w’Intebe, Kamil Idris, yasheshe guverinoma y’iki gihugu nyuma y’umunsi umwe arahiriye izi nshingano.
Kamil yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 19 Gicurasi. Mu ndahiro ye, yavuze ko azibanda ku gushyira imbere amahoro, umutekano no kongera kubaka Sudani.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru SUNA byo muri Sudani, ntabwo Kamil yasobanuye igihe azashyiriraho guverinoma nshya.
Sudani yayoborwaga na guverinoma y’inzibacyuho kuva mu Ukwakira 2021 ubwo Gen Abdel Fattah al-Burhan yakuragaho guverinoma yari iyobowe na Abdallah Hamdok wasaga.
Nyuma y’aho guverinoma ya Hamdok ikuweho, umwuka mubi waratutumbye hagati ya Gen Burhan ndetse na Gen Mohamed Hamdan Dagalo (Dagalo) washinze umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces), ubyara intambara yeruye muri Mata 2023.
Gen Hemedti yateguje ko mu gihe Gen Burhan yashyiraho guverinoma nshya ya Sudani, RSF na yo izashyiraho guverinoma yayo.



