POLITIKE

Gen. Muhoozi yongeye gutaka umubano wa UPDF na RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gutangaza ko ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda bafitanye umubano wihariye w’abavandimwe, anavuga ko hari umukino wa ruhago uteganyijwe guhuza amakipe y’igisirikare cy’ibihugu byombi mu minsi iri imbere.

Advertisements

Ibi yabinyujije mu butumwa yashyize kuri X kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, Gen. Muhoozi yavuze ati “RDF ni abavandimwe bacu bo mu maraso. Duhore dukorana kandi duhuzwe n’ubuvandimwe. Amakipe yacu y’umupira w’amaguru azahurira i Musanze mu mukino wo kwishyura.” 

Gen. Muhoozi, ukunze kugaragaza urukundo akunda u Rwanda, yavuze ko nyuma y’igisirikare cya Uganda ayoboye, RDF ari cyo gisirikare akunda kurusha ibindi.

Uyu musirikare mukuru kandi yibukije ko muri 2022 yagize uruhare rukomeye mu gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi. Yavuze ko guhuza no gukomeza ubumwe bwa UPDF na RDF ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi yagezeho mu rugendo rwe rwa gisirikare.

Mu Ukwakira 2022, yari yanavuze ko UPDF na RDF ari byo bisirikare bya mbere ku mugabane wa Afurika, ashimangira ko nibishyira hamwe nta mwanzi byananirwa kurwanya no gutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *