INKURU ZIDASANZWEUMUTEKANO

Nyarugenge: Umwe mu bagaragaye batema umuturage yafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umusore umwe muri batatu bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro.

Advertisements

Polisi yasobanuye ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge mu ijoro rya tariki ya 11 Nzeri 2025.

Kuri uyu wa 12 Nzeri, yatangarije ku rubuga rwa X iti “Turabamenyeshe ko umwe mu bagaragaye mu mashusho, aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”

Aya mashusho yaba bagizi ba nabi akaba yarakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko bagaragaye batema umuntu mu masaha y’ijoro, bamwe bavuga ko bashakaga kumwambura ibyo yari afite byose. Mu mashusho yakwirakwiriye hagaragara mo abantu batatu ndetse n’abajwi y’imodoka bivugwa ko abari mu modoka aribo bafashe ayo mashusho n’ubwo nabo batabashije gutabara uwatemwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *