Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa inshingano nshya mu Ngabo z’u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Patrick Karuretwa amugira Brig. General.

Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

Col Patrick Karuretwa ni umwe mu baherutse gusoza  mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama muri Kamena 2021.

Icyo gihe mu butumwa yabagejejeho, Perezida Kagame yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba guhangana n’ibyo bibazo.

Col Patrick Karuretwa ni umwe mu baherutse gusoza  mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama muri Kamena 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *