Itangazo rireba abasabye akazi n’abakifuza muri RIB

Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruramenyesha abantu bose bifuza akazi ku myanya y‘ubugenzacyaha yatangajwe mu itangazo ryo kuwa 22 Ukwakira 2021, ko itariki ntarengwa yo kohereza ibyangombwa bisaba akazi yigijwe inyuma kugeza kuwa mbere tariki Ugushyingo 2021 saa sita z’ijoro (24:00Hrs).

Abantu bari barasabye icyangombwa cy‘uko batakatiwe n‘Inkiko ndetse n‘icy’imyifatire myiza ariko bakaba bari batarabibona, bemerewe gutanga amadosiye bitarimo ariko bakagaragaza ubutumwa bugufi (SMS) bahawe na system y’Irembo.com igaragaza ko dosiye yabo yakiriwe. Bagomba kandi kwitegura kuzatanga ibyo byangombwa igihe bazabisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *