Bapfakurera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF
Bapfakurera Robert yatorewe manda ya kabiri mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere kuba umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, akaba ari nawe usanzwe ayobora uru rugaga kuva muri 2018.
Yungirijwe na Mubiligi Jeanne Francoise watorewe kuba umuyobozi wa mbere wungirije, naho Kimenyi Aimable atorerwa kuba umuyobozi wa kabiri wungurije.
Abikorera basaba ko iyi komite nyobozi nshya yafatanya nabo gushakira umuti ingaruka za Covid19, no kugendana nabo mu rugendo rwo kwagurira ibikorwa byabo hanze.
Uwitwa Emilienne K Benurugo yagize ati “Icya mbere ni uko iyi komite yakora ubushakashatsi ikareba ngo ni nde wagizweho ingaruka cyane n’iki cyorezo, tukarebera hamwe twese dushyize hamwe hakarebwa uwatsikiye uko twamuzamura.”
Sina Gerard we yagize ati “Nubwo tutafunze ibikorwa ariko byatugizeho ingaruka rero ninayo mpamvu gukoresha ikoranabuhanga twabonye ari igisubizo ni nayo mpamvu twabishyizemo imbaraga, kandi mbona byakagombye kurushaho gushyirwamo imbaraga.”‘
Ku bijyanye na Covid19, Robert Bapfakurera yizeza gukomeza ubuvugizi bujyana no kongerera ubumenyi abikorera, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.
Mu gufasha abikorera kwagurira ibikorwa byabo hanze y’u Rwanda, avuga ko mu bufatanye bw’urugaga rw’abikorera na Guverinoma inzira isa n’iharuye kandi urugendo bazarufatanya.
“Iyo igihugu kigiranye ubushuti n’ibindi bihugu, twebwe abikorera twihutira guhura n’abikorera bo muri icyo gihugu, tugashaka n’amahirwe y’ishoramari ahari aha nakubwira Central Africa, Mozambique na RDC rero twarabitangiye mu rwego rwo kurushaho gushaka amahirwe ari muri ibyo bihugu ngo tuyabyaze umusaruro.”
Usibye Komite nyobozi yatowe kuri uyu wa Gatatu, uru rugaga rumaze iminsi mu matora y’abahagarariye abandi mu mahuriro 5 yashyizweho asimbura 10 yariho mbere y’ amavugurura yakozwe mu minsi ishize.