Uganda: Nyuma y’isinywa ry’itegeko rikumira abatinganyi, Perezida Museveni agiye guhura n’Abadepite
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Museveni arahura n’Abaepite bo mu nteko ishingamategeko bakomoka mu ishyaka rye rya NRM riri ku butegetsi, aho baganira ku byakurikiye itegeko rikumira abatinganyi baherutse gusinya.
Iyi nama iteganijwe kuri uyu wa 20 Mata 2023,irabera mu biro by’umukuru w’igihugu Entebbe, nkoko byatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM, Denis Obua.
Yongeyeho ko Abadepite bose bari bwitabire bategetswe kubanza kwipimisha Covid-19 mbere y’uko inama nyirizina itangira.
Itegeko rikumira abatinganyi Perezida Muveni agiye kuganiraho n’abadepite be ibitangazamakuru by’imbere muri Uganda byakunze kumvikanisha ko azarisinya.
Niba bibaye impamo nk’uko byatangajwe, muri Uganda uzajya afatirwa mu bikorwa bifitanye isano n’ubutinganyi azajya ahanishwa gufungwa imyaka 20 n’igihano cyo kwicwa ku wabyishoyemo atariko yari asanzwe.
Ikibazo cyo gukumira abatinganyi mu bihugu by’Afurika iri kwamaganywa cyane n’Amerika yamaze no guteguza ibihano kuri Uganda mugihe yaba isinye itegeko ribakumira.