Abantu 10 bo mu muryango umwe bapfuye barashwe muri Afurika y’Epfo
Polisi yatangaje ko abantu icumi bo mu muryango umwe, barimo abagore barindwi n’abagabo batatu, bishwe n’abantu bitwaje intwaro ku wa gatanu, tariki ya 21 Mata mu mujyi wa Pietermaritzburg, mu ntara ya KwaZulu-Natal muri Afurika yepfo.
Polisi yavuze ko umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ari mu bishwe muri icyo gitero cy’abantu bari bitwaje intwaro.
Ku wa gatanu, tariki ya 21 Mata, Minisiteri ya Polisi muri Afurika y’Epfo yagize ati “Nk’uko bigaragazwa n’amakuru yibanze yatanzwe na polisi, ngo abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu rugo ruherereye i Pietermaritzburg maze uwo muryango uterwa ambushi.”
Afurika y’Epfo yakunze kurangwamo ubwicanyi bukoreshwa imbunda mu mezi ashize, bamwe bavuga ko afitanye isano n’ihohoterwa rikorerwa abatwara imodoka z’itwara abagenzi, mu gihe andi makuru avuga ko ibyo bikorwa bibi biterwa n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Igihe abapolisi bageraga aho, abantu 12 bemeje ko aribo bapfuye. Abandi 11 bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere ariko babiri nyuma nabo baje gupfa, bituma abapfuye bagera kuri 14.
Ubuyobozi muri ako gace bwahise buvuga ko bukeneye umutekano urushijeho.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu Athlenda Mathe yagize ati “Abantu babiri bakekwaho icyaha batawe muri yombi, umwe yahise yicwa, undi arahunga. Polisi iri kumushakisha”, akomeza avuga ko imbunda eshatu zafatanywe mu bakekwa icyo cyaha ubwo bateraga aho.
Nk’uko imibare ya Polisi ibigaragaza, ngo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ni hamwe mu habera ubwicanyi bukabije ku Isi.