Safi Madiba yatandukanye byemewe n’amategeko na Judith
Umuhanzi Niyibikora Safi yamamaye nka Safi Madiba mu buhanzi yamaze gutandukana mu buryo byemewe n’amategeko n’uwahoze ari umugore we Niyonizera Judith.
Amakuru atangaza n’uwari uhagarariye Judith, Me Bayisabe Irene mu gushukana gatanya yaba bombi yemeje ko aba bombi gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubwo bivuze ko buri wese yemeye gukora ubukwe.
Me Bayisabe avuga ko gutandukana kwa Safi Madiba na Niyonizera byabaye mu buryo bw’ubwumvikane ku buryo batigeze bagora urukiko.
Ku wa 1 Ukwakira 2017 nibwo Safi na Niyonizeye bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.
Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).
Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.
Kuva mu minsi ishize, Judith Niyonizera yakunze kugaragaza ko afite umukunzi mushya ndetse hakaba hari amakuru avuga ko bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo.
Uyu musore umaze iminsi mu Rwanda, yari yanaherekeje Niyonizera ku Rukiko ubwo yari agiye gufata igipapuro cy’uko atandukanye Burundi na Safi Madiba.