Ingabo za Uganda zoherejwe kugenzura agace ka Mabenga muri Rutshuru

Ingabo za Uganda zoherejwe mu gace ka Mabenga muri Teritwari ya Rutshuru muri DR Congo nk’uko byemejwe n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).

Ku wa Mbere tariki 01 /05/ 2023 nibwo ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (EACRF) zoherejwe ahitwa Mabenga, zikaba ari zo zari zisigaye kujya mu birindiro byazo.

Abandi basirikare ba Uganda bari i Bunagana, Chengerero n’i Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru.

Inshingano bafite ni iyo kurinda abasivile, no gufungura umuhanda Bunagana-Rutshuru-Rumangabo-Goma kugira ngo abaturage n’ibicuruzwa byabo bigende nta nkomyi, ndetse n’inkunga igenewe abaturage ibashe kubageraho.

Ubuyobozi bwa EACRF buvuga ko kuba ingabo z’uyu muryango zaragiye mu birindiro byazo byatumye habaho agaehenge k’imirwano.

EACRF ivuga ko itegereje, kandi ifite ubushake bwo gufasha mu nzira yo kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa Congo, bigakorwa hubahirizwa itegeko nshinga, ubusugire n’ubudahangarwa by’igihugu cya Congo.

Ingabo za Uganda zasesekaye muri Mabenga n’ibikoresho bihambaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *