Dosiye ya Turahirwa Moses yagejejwe mu Bushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha birimo inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Turahirwa Moses yafunzwe nyuma yo gutangaza ifoto ya pasiporo avuga ko yishimiye kwitwa umugore, mu gihe iyo pasiporo itari ukuri.
Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa 02 Gicurasi 2023.
Icyo gihe Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yatangarije itangazamakuru ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe.”
Dr Murangira yavuze ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.
Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”
Uyu Turahirwa kandi aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.
Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri filimi iri gutunganywa.