Mr Eazi ategerejwe i Kigali mu nama izitabirwa na Perezida Kagame
Umuhanzi akaba n’umushoramari Mr Eazi ukomoka mu gihugu cya Ghana ategerejwe mu Rwanda mu nama y’Ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari ryitwa FinTech.
Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi mu muziki uherutse kuvuga ko hari ibikorwa agiye kubaka mu Rwanda azitabira iyo nama kandi atange n’ikiganiro nk’umwe mu bahagarariye kompanyi ya emPawa Africa Ltd ifasha abahanzi batandukanye.
Muri icyo gice cy’ikiganiro hazaba haganirwa ku ruhare n’ingaruka z’umugore ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari muri FinTech.
Ni ikiganiro cyizaba kandi kinagirwemo uruhare na Madame wa Perezida w’u Rwanda Jeannette Kagame.
Nk’uko bigaragara kuri gahunda y’iyo nama Mr Eazi azatanga ikiganiro ku munsi wa kabiri tariki 21 Kamena 2023.
Iyi nama izimara iminsi ibiri ibera mu Rwanda, aho izatangira kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kamena 2023, ikazabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame hamwe na Perezida wa Zambia Haikainde Hichilema.
Sosiyete ya emPawa yashinzwe na Mr Eazi aho ifasha abahanzi mu bikorwa byabo isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Joeboy, Fave, Fik Fameica, iherutse gusinyana amasezerano yo kujya itegura ibitaramo mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Muri iy’inama igiye kuba ku nshuro ya mbere ku butaka bw’u Rwanda izitabirwa n’abandi bayobozi bakomeye ku Isi bafite aho bahuriye n’ishoramari n’abakorana n’ibigo by’amabanki.