Pete Davidson yajyanwe mu kigo cyita ku bibazo byo mu mutwe

Umunyarwenya w’umunyamerika Pete Davidson bivugwa ko yajyanwe mu kigo cyita ku bibazo byo mu mutwe nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.

Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Davidson amaze igihe yarabaswe n’ibibazo by’ubuzima agenda agaragaza kudatuza muri we ndetse n’indwara yo kugira ihungabana rishobora kuba ryaratewe n’ibintu cyangwa abantu yagiye ahura nabo. Kuri ubu akaba yajyanwe muri icyo kigo cyita kuri izo ndwara kugira ngo yitabweho nyuma yo kugira ibyo bibazo byo mu mutwe.

Umukunzi we Chase Sui Wonders hamwe n’inshuti ze nizo zikomeje kumuba inyuma mu buryo bwo ku muba hafi.

Pete Davidson and Chase Sui Wonders Kiss at Universal Studios
Pete Davidson n’umukunzi we Chase Sui Wonders

Hari amakuru avuga ko Pete yagiye akenshi yisuzumisha icyo kibazo kugira ngo akunde abone ubuzima bugenda neza.

Uyu munyarwenya ukomeye ukomoka muri Amerika wanakundanye by’igihe gito n’umunyamideri Kim Kardashian yeruye ku kahise, uburyo yarwanye n’ubuzima bw’ibibazo byo mu mutwe, aho abyegeka mu gice cy’urwenya y’uruhererekane yakinagamo cya ‘Weekend Update’ yakoze igihe kinini.

N’ibintu yaraherutse no gutangaza mu kiganiro yagiranye na Glenn Close mu mwaka 2021, ubwo yamutangarizaga ko Isi ikomeje kumuremerera nyuma y’igihe bamusanzemo indwara y’ihungabana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *