U Rwanda rwavuze ku mwanzuro wo gukumira abimukira koherezwa mu Rwanda
U Rwanda ntirwumva kimwe n’ibyo Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Bwongereza rwavuze ko atari igihugu gitekanye cyakwakira abimukira.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku Isi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku mpunzi rikaba ryaremeje ko ari intangarugero mu kwakira abimukira n’impunzi.
Yongeraho ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi kandi rwemejwe na UNHCR n’izindi nzego mpuzamahanga kuba intangarugero mu kwakira impunzi.
“Tugira uruhare rufatika mu guhangana n’ingaruka z’ikibazo cy’abimukira ku isi. Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhunga iwanyu no gukora ubuzima bushya mu kindi gihugu.
“Nka sosiyete na leta, twubatse ahantu hatekanye, hakwiye, hiyubashye hatuma abimukira n’impunzi bagira uburenganzira bumwe n’amahirwe nk’Abanyarwanda.
“Buri wese wimuriwe hano muri ubwo bufatanye azungukira muri ibi”.
Penny Mordaunt wo muri leta y’u Bwongereza akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, asubiza kuri uyu mwanzuro mu nteko yavuze ko “ari icyemezo kivanze” kuko ngo abacamanza “banemeje ko u Rwanda ari igihugu (cyo kuboherezamo) gitekanye.”
Yagize ati: “Twubaha umwanzuro w’urukiko kandi ndibaza ko hari itangazo riza gusohoka uyu munsi rivuye mu biro bya minisitiri w’ubutegetsi”.
Leta y’Ubwongereza yumvikanye n’iy’u Rwanda ku kohereza abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagamijwe ahanini guca intege abandi babigerageza.
Uyu mugambi wanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’impunzi, abatavugarumwe n’ubutegetsi ku mpande zombi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.
Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yiteguye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ndetse ko nta kibazo abimukira bahagirira.