Ruhango: Umugore uherutse kwica mugenzi we bapfa umugabo byarangiye afatiwe i Kigali

Umugore wo mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana akekwaho kwica atemaguye mukeba we witwa Musanabera Béatrice bapfa umugabo agahita atoroka.

Uyu mugore yahise ahunga ariko akomeza gushakishwa uruhindu aza gutahurwa mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gatsata.

Inkuru ya nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19 Kamena 2023, aho umurambo we waturaguwe aho yari yiciwe na mukeba we bikaba bikekwa ko yamwishe bapfa umugabo.

Nyakwigendera Béatrice bivuvugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Musanabera yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, baza gutaha batonganira mu nzira.

Biravugwa ko uyu mugore yafatiwe i Karuruma Gatsata mu Karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu mugore na nyakwigendera abantu batari bakwiye kubita abakeba kubera ko nta n’umwe muri bo wasezeranye byemewe n’amategeko n’uwo mugabo.

Yagize ati “Yamaze gufatwa, yafatiwe Karuruma Gatsata.”

Yongeyeho ko hari kwigwa uburyo uyu mugore asubizwa mu Karere ka Ruhango yakoreyemo icyaha akekwaho kugira ngo akurikiranwe.

Yakomeje avuga ko amakuru bamenye ari ay’uko umugore ukekwa ko yishe mugenzi we hari umugabo bari barasezeranye uretse ko batanye anashimangira ko we na nyakwigendera bose bavuka mu Karere ka Karongi.

Umurambo wa Musanabera wo wahise ujyanwa mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *