RDC: Perezida Tshisekedi yashinjwe na Musenyeri ibibazo by’igihugu cye gifite
Muri kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ku itariki ya 20 Kamena, Musenyeri Fulgence Muteba Mugalu yashimangiye ko Kiliziya atari “umufatanyabikorwa w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umwanzi w’ubutegetsi” ariko ngo ku rundi ruhande, Perezida wa Congo asa nk’aho akikijwe n’abantu babi.
Ati “Nzi neza ko umurimo we (Tshisekedi) utoroshye kandi ntabwo ndi mu mwanya wo kumwigisha. Arimo gukora uko ashoboye, ariko ndicuza kuba abantu yashyize mu butegetsi bwe batarigeze bafata ingamba mu nyungu z’Abanyekongo”
Kugira ngo yinjire mu mateka ya Congo, agomba gukina umukino wa demokarasi utaryarya kandi w’ukuri, wubaha amahame remezo yo kugendera ku mategeko, kandi agategura amatora yo mu bwisanzure, yizewe, mu mucyo kandi ahuriweho na bose.
Yabajijwe kandi icyo asubiza ishyaka UDPS riri ku butegetsi iyo rishinja Kiliziya Gaturika gushyikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ati “Kiliziya ntawe riri inyuma. irengera gusa inyungu rusange, indangagaciro z’ubutumwa bwiza, ubutabera, amategeko, amahame ya demokarasi, cyane cyane, icyubahiro ntagereranywa cy’umuntu. Ntabwo dukora politiki, ahubwo dukurikiza imyitwarire ya politiki kubw’igihugu cyacu ndetse n’abagituye bahura n’ibibazo cyane.
Cenco [Inama y’Abepiskopi y’igihugu] ntabwo ari umufatanyabikorwa w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umwanzi w’ubutegetsi. Irasaba, ariko ntabwo itegeka, nubwo ububasha mu by’imyitwarire ifite busobanura ishingiro ryo kuyumva no kuyubaha”.
Kiliziya Gatorika ntizemera ko hagira umukandida uhezwa mu matora ya perezida.