Ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ cyasanzwe muri White House

Ku Cyumweru, tariki 2 Nyakanga bamwe mu bakorera mu nyubako ya White House bikanze ikintu gisa n’ifu y’umweru, nyuma ariko y’ubugenzuzi bwakozwe basanze ari ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’.

Iy’ifu y’umurogi aho yatahuwe mu gice cya ‘west wing’ ngo hashoboraga gushyira no kutezaga akaga ku mugoroba w’icyo cyumweru bamwe mu bakozi bake babahakorera barahimurwa.

Secret Service Examining How Suspected Cocaine Ended Up at the White House  - The New York Times
Cocaine yatahuwe muri White House

Icyo gihe Perezida Joe Biden ntabwo yari ahari, kuko yari yagiye kuruhuka muri wikendi ahazwi nka Camp David.

Abakorera mu rwego rw’ibanga rushinzwe umutekano wa perezida, rwihutiye gukemura icyo kibazo, hamwe n’abakozi bashinzwe ubutabazi bakora ibizamini bya mbere kuri iyo ifu nyma yaho nibwo mu bisubizo baje gusanga ari ubwoko bw’ikiyoyabyabwenge cya Cocaine.

Kuri ubu bivugwa ko abayobozi barimo kugerageza kumenya uburyo ibyo bintu byinjiye muri iyo nyubako ya White House isanzwe ikoreramo umukuru w’Igihugu cya Amerika nyuma y’umukozi atahuye ifu mu gihe yakoraga amasuku bisanzwe.

Ibi bije nyuma kandi y’amakuru aherutse gutangazwa kuwa 30 Kamena, y’umwana w’imfura wa Perezida Joe Biden, Hunter Biden w’imyaka 53 waruherutse kwemeza ko yari yarabaswe no kunywa ikiyobyabwenge cya cocaine.

Ibyo yabitangaje mbere y’uko bombi na Se berekeza kuruhuka muri wikendi ahazwi nka Camp David. Gusa kuwa kabiri bahise basubira i Washington.

Muri Mata, ibihuha byakwirakwijwe ko umuhungu w’imfura ya Perezida ashobora kuba yarabaye muri White House igihe runaka mu buryo bwo kwiyegereza Nyina wakundaga umwuzukuru we cyane.

Hunter Biden returns from Camp David ahead of White House BBQ and fireworks

Mu nyandiko ye yise “Ibintu byiza,” Hunter yasobanuye neza intambara yamaze imyaka myinshi arwanya ibiyobyabwenge bya cocaine, avuga ko byakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umuvandimwe we Beau mu 2015.

Ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge kivuga ko cocaine ari ikiyobyabwenge kiza ku rutonde rwa II hashingiwe ku itegeko rigenga ibiyobyabwenge, kandi bikaba biri mu rwego rwo hejuru mu bikoreshwa cyane muri icyo gihugu.

West Wing ni igice kinini, cy’inzego nyinshi za White House gikubiyemo ibiro bya perezida wa Amerika, harimo ibiro bya Oval hamwe n’icyumba cy’ubugenzuzi.

Irimo kandi ibiro bya visi-perezida, umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida w’Amerika, ibiro by’umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru, n’abandi bakozi babarirwa mu magana bafite akazi muri iyo nyubako.

Ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ cyasanzwe muri White House
Ikiyobyabwenge cya ‘Cocaine’ cyasanzwe muri White House

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *