RIB yafunze abasore bane bakekwabo gusambanya abakobwa bakanabiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Kane Tariki ya 16 Ukuboza 2021, aho yavuze ko;

“Umwe muri aba,ashuka abakobwa baba bahuriye ku mbuga nkoranyambaga ko bakundana, bakabasaba ko bazahura kugirango basohokane banasangire. Muri uko guhura akenshi biba nijoro, ahita ahamagara bagenzi be akaba ari bwo biba uwo mukobwa ibyo aba afite byose nyuma yo kumusambanya.”.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mugihe harimo gukorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB iraburira abantu muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda no kugira amakenga ku bantu bahurira ku mbuga nkoranyambaga..

babizeza amafaranga, n’ibindi kuko baba bagamije kubagirira nabi. RIB irongera kwibutsa abishora mu byaha nk’ibi kubivamo kuko itazihanganira uwo ariwe wese uzabifatirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *