Tom Holland wakinnye filime ya ‘Spiderman’ yahishuye uko yari yarabaswe n’inzoga

Umukinnyi wa filime wa Hollywood, Tom Holland, yahishuye ko yari yarabaswe n’inzoga avuga ko kuzivaho aricyo kintu cyiza yakoze nyuma y’uko yari yarabaye imbata y’agacupa.

N’ubwo yari yarazonzwe muri ibyo bibazo byahereye mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yavuze ko yafashijwe n’umukunzi we ndetse akaba n’umwe mu bakinanye filime ya Spiderman Zendaya.

Zendaya umukunzi wa Tom wamufashije kureka inzoga

Mu kiganiro na Podcast Smartless yagize mu Cyumweru gishize, Tom yavuze ko yagiriwe amahirwe menshi yo kuba yaragize umuntu nka Zendaya mu buzima bwe.

Kuwa mbere tariki 10 Nyakanga 2023, mu kiganiro cya On Purpose kuri Podcast yagiranye n’uwitwa Jay Shetty yamubwiye ko gutangira urugendo rwo kureka inzoga zari zaramubase yabitangiye kuri Noheri y’umwaka washize.

Ariko kugira ngo afate icyemezo ntakuka cyo kureka agatama, yabitangiye muri Mutarama, aho yavuze ko ubundi ubuzima bwe bwari ubwo kwinywera inzoga gusa kugeza aho ubwo nawe bimutera ubwoba.

Gusa mu kubimenya agashaka kuzireka, aho yabikoze ukwezi kumwe ariko byabanje kumugora bikomeye kuko cyari icyemezo yarafashe kimukomereye.

Tom Holland allegedly saved the Sony-Disney Spider-Man deal for Marvel -  Polygon
Tom Holland umwe mu bakinnyi bakunzwe muri filime ‘Spiderman’

Nyuma y’uko abonye ko yabaswe n’inzoga zari zitagituma yongera gusabana n’abandi nk’uko byahoze ajya mu kabari arwanarwana yahisemo gufata umwanzuro wo kureka kamanyinya.

Uyu mukinnyi icyo gihe ngo yahise yiha intego yo kumara amezi atandatu atanywa inzoga, intego yasoje tariki 27 Kamena.

Muri icyo gihe cyose, Tom avuga ko aribyo bihe byiza yabayeho mu buzima bwe.

Avuga zimwe mu nyungu yungutse kuva yareka inzoga, yagize ati “Nashoboraga gusinzira neza. Nashoboraga gukemura ibibazo neza; ibintu bitagenda neza kuri seti, ubusanzwe byangendaga neza, nshobora gutera intambwe. Nari mfite ubwenge bwiza mu mutwe. Ubuzimwa bwari bumeze neza. Nanjye narimeze neza”.

Tom yashimangiye agira ati “Nishimiye kuvuga ko nari narabaswe n’inzoga bikomeye, ntabwo ntewe isoni n’inzira nanyuzemo rwose.”

Uyu mukinnyi wamamaye muri filime ya ‘Spiderman’ yongeye ko kugira ubwenge bwo kubihagarika ari ibintu byagize ingaruka nziza kuribyo, ibi byatumye yitandukanya n’abo basangiraga mu bakinnyi ba Rugby kandi yemeza ko yagiriye na Nyina inama yo kuzazireka.

Yagize ati “Yarabikunze byari nk’ibitangaza, nanjye siniyumvishaga ko nabaho ntari kunywa inzoga, numvaga ko bitangaje”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *