Umuhanzi Diamond Platnumz yakeje u Rwanda na Perezida Kagame
Umuhanzi Diamond Platnumz wasusurukije abakunzi be muri Bk Arena, yakeje u Rwanda na Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
Uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania yashimiye u Rwanda uburyo ari igihugu kigendwa, gitekanye kandi kikaba gisukuye byose bikaba bikeshwa Perezida Kagame.
Yagize ati “Iyo uje mu Rwanda uhita uhakunda, kubera amahoro, isuku ndetse ibintu byose biri ku murongo. Nyakubahwa Perezida nterwa ishema nawe, nyizera turagukunda, turagukunda kandi cyane.”
Ni mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abafana gitangiza Iserukiramuco rya Giants Of Africa cyabereye muri Bk Arena kuri iki cyumweru.
Uyu muhanzi kandi yishimiye bikomeye gukorera amateka agataramira ibihumbi by’abafana be bari bateraniye mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena nyuma y’igihe kirere abyifuza.
Nyuma y’igitaramo Diamond Platnumz yahise yifuza kujya no gusanganira Perezida Kagame nawe wari witabiriye icyo gitaramo banagirana ibiganiro byaje kurangira banafashe ifoto y’urwibutso.