Antonio Guterres yongeye gushimangira ko u Rwanda rudafite aho ruhuriye na M23

Mu kiganiro yagiranye na Radio RFI, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko ntaho abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) bahuriye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, nk’uko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihora ibivuga.

Umutwe w’inyeshyamba wa M23, umaze hafi imyaka ibiri uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC.

Ibi Antonio, yabitangaje mu gihe hari raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, zatumye ibihugu byinshi n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byamagana u Rwanda ko rufasha M23.

Muri raporo ya Antonio Guterres, ifite impampuro 15, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zitari ku butaka bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, Kandi ko zitigeze zishigikira uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23.

Uyu Munyamabanga Mukuru wa L’ONI, yavuze ko umutwe wa M23, “Wigaruriye uduce twinshi two mu majyaruguru ya Kivu, ariko ko ntaho uhuruye n’igihugu cy’u Rwanda”

Radio RFI, ikomeza ivuga ko, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres agaragaza impungenge afite zo kwiyongera kw’imitwe yo kwirwanaho yashizweho n’Abenegihugu bitwaje intwaro bavuga ko barwana na M23.

Kuri we avuga ko ibi ari ibibazo bikomeje kwiyongera, mu gihe iyi mitwe yo kwirwanaho ishobora gukurura umwiryane y’amoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Antonio Guterres, yanongeyeho ko ingabo za Monusco zishobora kuva muri iki gihugu vuba:

Ubwo yagiraga ati: “Ingabo za Monusco, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zishobora kuva vuba muri Congo”

Monusco imaze imyaka 25 iri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko kuva yahagera aho kugirango amahoro aboneke, ahubwo yarushijeho kubura ndetse binatuma imitwe y’itwaje intwaro muri icyo gihugu yiyongera muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *