Polisi yashyizeho ibihano bikarishye ku mushoferi uzagaragara ko yatendetse mu Mujyi wa Kigali
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’uburyo batwarwa kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.
Ni ikibazo kandi bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bagejeje kuri Guverinoma kugira ngo gishakirwe umuti mu maguru mashya.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara izi modoka kwirinda kurenza uyu mubare kuko uzafatwa yarenze kuri aya mabwiriza azajya ahanishwa amande y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda ku mugenzi umwe gusa yarengejeho.
Mu masaha ya mu gitondo, muri gare ya Nyabugogo kimwe n’ahandi hahurira imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, uhasanga urujya n’uruza rw’abatega imodoka bajya ku kazi ndetse n’abanyeshuri bajya ku mashuri, uburyo batwarwamo ntibubashimisha.
Nyamara ikibazi si imodoka nke ahubwo ngo biterwa no kutumvikana kw’abazitwara, bituma zimwe zigenda zarengeje umubare w’abo zigomba gutwara ku buryo izindi zibura abo zitwara.
Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga Boniface avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hari icyo barimo gukora mu rwego rwo kugishakira igisubizo.
Ni ikibazo kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye guverinoma kugishakira igisubizo ku buryo hajyaho n’ibihano mu gihe bibaye ngombwa, ku barenga ku mabwiriza yo gutwara abantu nk’uko biba ku modoka zitwara abagenzi mu Ntara.
Iki kibazo kiravugwa nyamara Leta y’u Rwanda yarakoze ibishoboka byose mu kongera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage bari bamaranye igihe ku kibazo cy’ingendo mu Mujyi wa Kigali zagoranaga ku bw’imodoka zari nkeya.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye ku buryo hari bisi zimwe zamaze kugera mu Rwanda zitangira no gutwara abagenzi, mu gihe izindi nazo zikiri mu nzira.
Bisi nini ntigomba kurenza abagenzi 70, ni ukuvuga 40 bicaye na 30 bahagaze.