Ingendo zahagaritswe mu kiyaga cya Kivu kubera ibisasu byahaguye
Ibisasu byashinjwe inyeshyamba za M23 byatewe ku bwato muri Sake-Bweremana mu majyepfo ya teritwari ya Masisi bihungabanya ingendo z’abasivili mu kiyaga cya Kivu, hagati ya Minova na Goma (Kivu y’Amajyaruguru).
Radio Okapi yavuze ko Sosiyete sivile yavuze ko kimwe mu bisasu byarashwe ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 13 Werurwe,cyavuye ku musozi wa Ndumba wigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu majyaruguru ya Bweremana, cyibasiye ubwato bwavaga i Goma bwerekeza Minova buri mu kiyaga cya Kivu, hafi ya Buzi, Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko aya makuru abitangaza, ubu bwato bwa kompanyi ya Baraka bwari butwaye abagenzi ndetse n’imiti guverinoma ya Kongo yari yohereje i Minova. Aya makuru avuga ko nta muntu wapfuye, ariko ubwato bwangiritse.
Sosiyete sivile ivuga ko mu minsi irindwi ishize, kuva ku wa kane w’icyumweru gishize, byibuze amato atanu yagendaga ku kiyaga cya Kivu yarashweho amabombe n’inyeshyamba hiyongereyeho ibindi bisasu byaguye mu duce tumwe na tumwe twa Minova ndetse na Sake.