BDF yananiwe kwisobanura imbere ya PAC, itegekwa kuzagaruka kwisobanura yiteguye
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na BDF ku mikoreshereze y’umutungo, isaba ko iki kigo cyazagaruka mu kwezi gutaha cyiteguye gusubiza neza ku bibazo bikivugwamo.
Iki kigo gitungwa agatoki gutera inkunga abishoboye.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019 igaragaza ko muri miliyari enye na miliyoni zisaga magana arindwi BDF yishingira imishinga iminini ingana na 2% yihariye 51% by’amafaranga yose.
Ni ukuvuga ko amafaranga menshi yagiye mu bigo bisanzwe bifite ubushobozi mu gihe intego yibanze ya BDF ari ugufasha imishinga mito n’iciriritse.
Bakundufite Christine na Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ni bamwe mu badepite babajije icyateye ibi bibazo.
Depite Bakundufite Christine yagize ati « Mutumva ko ari 2% mukumva ko ari amafaranga make ahubwo angana na miriyari makumyabiri n’eshanu na miriyoni ijana n’imwe zirengaho ugereranyije na mafaranga yose yatanzwe miliyoni 49, mu by’ukuri igagaragara ni uko icyari kitaweho ni ugufasha imishinga minini kurusha imito, iyi mishinga yafashijwe ifite agaciro ka miliyari 75 kugera kuri miriyari 7 turagira ngo batubwire impamvu batandukiriye bagafasha imishinga mini ugereranyije n’imishinga mito kandi aricyo cyari kigamijwe. »
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yarondoye amakosa hafi ya yose BDF yakoze, nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ati « Gutanga amafaranga ku mishinga idateguye neza batagira ibikoresho, gutanga amafaranga ku mishinga idakora, kutagaruza ingwate mu mishinga yashyizwe mu bindi gutinda kwemera ingwate bigatuma imishinga yateguwe n’abaturage ipfa, kutubahiriza amabwiriza y’imitangire y’ingwate, kudakurikirana imishinga. »
Mu gutanga ibisobanuro imbere ya PAC, Umuyobozi Mukuru w’ikigega BDF, Innocent Burindi we yagaragaje ko ibikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bifite uruhande rumwe bibogamiyemo.
Ati “Muri iyi gahunda turavuga ibigo gusa ariko harimo n’amakoperative manini cyane twafashije iyi raporo irirengagiza ko hari n’amakoperative manini yabonye inkunga ya BDF…
Perezida wa PAC: Iyi raporo ntabwo muyemera?
Umuyobozi wa BDF: Iyi raporo iragaragaza uruhande rumwe.
Perezida wa PAC: Ubwo iyi raporo mutayemera n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta arahari.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta Obadiah Biraro we yashimangiye ko nta mpaka zikwiye kuba mu mirimo urwego ayobora rukora.
Ati “Haracyari imitekerereze isa n’ivuga ngo umugenzuzi w’imari arabogama ngo hari uruhande abogamiyemo yego abogamiye uruhande rw’umuturage.”
Yunzemo ati “BDF uriya muturage uri hariya, umuntu w’umubaji ushobora kuba wakora ibintu bimeze nk’ibiva mu Bushinwa ariko akeneye imashini hepfo hariya mu gakiriro twebwe ni ibyo dutindaho rero ntidusaba inama ngo murabyemera cyangwa ntimubyemera oya! Tuguha ibimenyetso bifatika izi miriyari 4,775,000,000 ntacyavuyemo nta gaciro zagize ku muturage.””
Mu bibazo 23, PAC yagombaga kubaza BDF hashize hafi amasaha 2 hasubizwa ikibazo 1 gusa. Byasabye iyi komisiyo kwiherera iminota 5 maze igaruka ifata umwanzuro wo gusubika ibazwa nk’uko Perezida w’iyi Komisiyo Muhakwa Valens abisobanura.
Yagize ati “Nyuma y’ubusesenguzi dukoze nk’abagize PAC dushingiye ko twateguye kubabaza ibibazo 23 ariko guhera 10:30 twatangiye tukaba twari tugeze ku kibazo kimwe nacyo tutakemeranyijeho, tumaze kubona ko ibisubizo murimo kuduha bitarimo kutunyura bitewe n’amakuru ngirango musa naho mudafite cyangwa mudashaka kuduha, dushingiye ko musa n’abatiteguye gusubiza ibibazo byose tubabaza dufashe umwanzuro ko dusubitse ibazwa ry’uyu munsi, tukazongera kubabaza ku itariki 7 z’ukwezi kwa 10.”
Ikigega BDF cyasabwe kandi kubanza kwisuzuma. Depite Muhakwa yagize ati “Nk’abayobozi bahagarariye leta biratangaje kumva nk’umuyobozi avuga ko BDF yashyiriweho kugoboka ibihombo. BDF yashyiriweho kurwanya ubukene iyo ni imwe mu myitwarire twanenze, mu gusubiza hari amakuru bacaga ku ruhande kandi bigaragara neza ko bayafite tukaba twabahaye umwanya kugirango bisuzume berebe ibyo bakwiye kuvugira imbere y’Abanyarwanda.”
Abadepite bagaragaje ko kuva muri 2011 kugeza 2019 BDF itageze ku nshingano zayo.
Ikigo cya NIRDA na cyo cyasabwe ibisobanuro ku mikorere itanoze irimo kuba hari umushinga w’uruganda rutunganya umutobe w’ibitoki “Rwamagana banana wine” rwashowemo miliyari imwe na miliyoni magana abiri rutaratangira gukora kandi rwakabaye rwaratangiye.
Ikindi mu itangwa ry’isoko mu kubaka uru ruganda, ngo hari ibihumbi 100 by’amadorari byongewemo nyuma mu buryo budasobanutse. Ubuyobozi bw’ikigo cya NIRDA buvuga ko uru ruganda rushobora gutangira bitarenze uku kwezi kandi bamwe mu bayobozi bagaragaweho imikorere mibi irimo imikoreshereze mibi y’umutungo barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.