Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kutagira impungenge ku bizabatunga muri guma mu rugo
Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yeteranye kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021, yemeje ko abatuye mu mujyi wa Kigali bajya muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Asobanura ibyemezo by’iyi nama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ubutetetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk’uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.
Yagize ati: “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n’abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane, ibyo byose rero birateguwe.”
“Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.”
Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.
Yakomeje agira ati “Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y’abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n’abayirwara ikabazahaza.”
“Turagira ngo ikibazo cy’ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.”
Tariki ya 21 Werurwe 2020, ubwo Abanyarwanda bose bashyirwaga muri gahunda ya guma murugo kugirango hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, icyo gihe abaturage bari bababaye kurusha abandi bafashijwe kubona ibiribwa, aho urutonde rwabo rwatangwaga n’inzego z’ibanze kuba mu Isibo umuturage atuyemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof.Shyaka Anastase akaba yijeje abaturage b’amikoro make ko iyi gahunda izakurikizwa nk’uko byakoze mbere.
Iyi myanzuro y’inama y’abaminisitiri yatera nye kuri uyu wa mbere izongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15, harebwa uko amakuru y’icyorezo ahagaze mu gihugu.