Nyuma y’iruka rya Nyiragongo Ikirunga cya Nyamuragira nacyo cyarutse
Ikirunga cya Nyamuragira cyatangiye kurukira muri Pariki y’Ibirunga nkuko Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC) yabitangaje uyu munsi.
Ikirunga cya Nyamuragira kirutse nyuma y’icyumweru kimwe gusa ikindi cya Nyiragongo nacyo kirutse kikaba kigikomeje kugira ingaruka ku banyekongo cyanarukaga cyerekeza mu mujyi wa Goma na Gisenyi, byanatumye abanyekongo benshi bahunga ndetse n’abanyarubavu.
Uyu munsi imitingito myinshi yibasiye abatuye umujyi wa Goma bituma, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru busaba abatuye umujyi wa Goma guhunga uwo mujyi berekeza ahitwa i Sake bagana i Masisi na Bukavu, mu gihe abandi bahungiye mu Rwanda.
Iki kirunga cya Nyamuragira cyarutse kerekeza mu gace kadatuwe n’abantu kuburyo byitezwe ko kitazagira ingaruka nyinshi nkizatewe na Nyiragongo,gusa abantu bakomeje guhunga imitingito y’uruhurirane
Itangazo riri kuri twitter ya Minisiteri y’itumanaho ya DRC, ivuga ko ikirunga cya Nyamuragira cyarukiye mu gace kadatuwe.
ABAYO MINANI John/Domanews