Karongi: Umurambo w’umusore ukiri muto wasanzwe ku mugezi

Hakomeje kuvugwa amakuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wasanzwe yapfuye akajugunywa ku mugezi.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Murambi FRED.

Yakomeje avuga ko nyakwigendera akiri mu mugezi kuko birinze kumukoraho ngo bahamukure RIB na Police batarahagera, mu rwego rwo kwirinda gusibanganya ibimenyetso bizifashishwa hashakishwa uwamwishe.

Icyeteye urupfu kugeza ubwo twakoraga inkuru cyari kitaramenyekana.

Mukarere ka Karongi mu mpera z’icyumweru gishize bishe umukarani bivugwa ko yazize inkoni nyinshi yakubiswe n’abanyerondo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubengera akagari ka Kibirizi kandi badatinya kuvuga ko urugomo nk’urwo rugeza no ku rupfu ruri gukomoka ku businzi bukabije buri muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *