DRC: Bibeshye ku myotsi y’abatwikaga amakara batangaza ko Nyamuragira yarutse

Nyuma yo gutangaza ko ikirunga cya Nyamuragira cyarutse, Minisiteri ishinzwe itumanaho muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(DRC) yivuguruje nyuma yo gukora ubushakashatsi igasanga ari umwotsi w’abatwikaga amakara.

Minisiteri ishinzwe itumanaho muri RDC yavuguruje amakuru yari yatangaje yavugaga ko ikirunga cya Nyamuragira cyarutse ndetse ko cyarukiye mu gace kadatuwe n’abantu, ikemeza ko habayeho kwibeshya no kwitiranya ibintu.

Iyi Minisiteri yatangaje ko nyuma yo gushishoza, basanze ari ibikorwa byo gutwika amakara aho kuri Nyamuragira byatumye mu kirere cyaho huzura imyotsi myinshi, ari ho bahereye bavuga ko icyo kirunga cyarutse, gusa ngo nticyigeze kiruka.

Hakurikijwe imitingito imaze iminsi yibasiye RDC,nibyo byatumye bikanga iri ruka rya Nyamuragira ikaba yangije n’ibintu byinshi, kuko ubusanzwe mbere y’uko ikirunga kiruka habanza imitingito nk’uko impuguke zibivuga, gusa Nyiragongo yo yarutse nta mitingito yabanje kuba.

Itangazo ryari ryabanje kuri twitter ya Minisiteri y’itumanaho ya DRC, ryavugaga ko ikirunga cya Nyamuragira cyarukiye mu gace kadatuwe, gusa nyuma y’igihe gito hasohotse irivuguruza irya mbere nyuma yo gukora igenzura.

ABAYO MINANI John/Domanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *