Abantu 10 mu bafatiwe i Kanyarira basenga basanzwemo COVID-19
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira uherereye Umudugudu wa KanyariraAkagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bapimwe maze 10 muri bo bagasanganwa ubwandu bwa COVID19, harimo abanyeshuri 3 bitegura gukora ikizamini cya Leta.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga ahagana saa mbiri, nibwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bafashe abantu 239 bo mu madini n’amatorero atandukanye bateraniye mu masengesho anyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagize ati: “Iyo abantu bahuye batazi uko bahagaze kandi wenda harimo abanduye biba ari ugukwirakwiza ubwandu ku bwende.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu harimo 70 bavuye mu Karere ka Muhanga n’abandi 169 bo mu Karere ka Ruhango. Gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo bari bababonye bari kuri uwo musozi.
Ati: “Abaturage ni bo bababonye mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga bahita batanga amakuru. Abapolisi bahageze barahabasanga, basanga barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bamwe bari baharaye abandi bahaje mu gitondo.”
Yakomeje avuga ko bariya bantu bari bicaye begeranye cyane kandi bamwe batambaye agapfukamunwa ndetse nta n’amazi yo gukaraba mu ntoki aba aho hantu. Yibukije abaturarwanda ko iyo myifatire ishobora kubateza ibibazo byo kwanduzanya COVID-19 bityo uturere twabo cyangwa Intara yose nayo ikaba yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Nsabyineza Bosco w’imyaka 42 umwe mu bantu 239 bafashwe yavuze ko ibyo bakoze babikoze babizi ko bitemewe avuga ko babiterwa n’imyemerere.
Ati: “Tubiterwa n’imyemerere yo kumva ko nituza kuri uyu musozi gusenga ibyifuzo byacu bizasubizwa. Turabyemera ko COVID-19 ihari kandi yica, ntabwo tuzongera kurenga ku mabwiriza yo kuyirinda kandi tunasaba imbabazi abaturarwanda.”
Abafashwe baganirijwe bongera kwibutswa ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo, nyuma baciwe amande hakurikijwe uko amabwiriza abiteganya.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yibukije abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, asaba abavugabutumwa kumvisha abayoboke babo ko mu Gihe Yesu ataragaruka bagomba kurinda amagara yabo.
Ati: “Icyo nabwira abavugabutumwa mu buryo bw’umwihariko bafite inshingano ikomeye, tugira ngo tunabasabe yuko rwose badufashe kuganiriza abakirisitu babo, mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko Umwami azagaruka gutwara itorero, ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara twirinda no gukomeza gukwirakwiza kino cyorezo cya COVID-19.”
Yasabye abantu bose kumva inshingano bafite mu kwirinda iki cyorezo, abasenga bakabikorera mu ngo zabo buri wese ku giti cye kuko bitabujijwe.