Facebook yahinduye izina
Facebook yakoze amavugurura ihindura izina yitwa Meta mu mpinduka zikomeye iki kigo cyakoze zigamije gushinga imizi mu ruhando rw’ikoranabuhanga kigatandukana n’uko cyari kizwi nk’urubuga nkoranyambaga.
Izina rishya ni irya Facebook nka Sosiyete. Bivuze ko izi mpinduka zidafite aho zihuriye n’izindi mbuga nkoranyambaga n’ubundi Facebook ifite nka Facebook nk’Urubuga Nkoranyambaga, WhatsApp na Instagram.
Meta izina rishya rya Facebook rikomoka mu Kigereki, aho risobanura ikintu kirenze imbibi. Rigamije kwerekana ko iyi sosiyete ishaka kurenga imbibi y’ibyari bisanzwe biyizwiho.
Irashaka gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga rya VR ( Virtual Reality) rikomeje gushinga imizi ku Isi kuko ubu rifatwa nk’aho ariryo rizaranga ahazaza ha internet.
Facebook si yo ya mbere ku Isi ihinduye izina kuko no mu 2015 Google yarabikoze, ibindura izina rya Sosiyete yayo riba Alphabet ibumbira hamwe ibikorwa byose bya Google.Meta ni izina rigaragaza icyerekezo gishya Facebook yihaye