Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruri busige anagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.
Perezida Embaló yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Ahamahanga, Dr Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko uretse ibiganiro ari bugirane na Perezida Kagame, uyu Mukuru w’Igihugu ari bunasure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baherukaga guhura muri Gashyantare aho bombi bari bitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade iri mu Mujyi wa Dakar.
Perezida Umaro Sissoco Embaló agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke byatumye muri Gashyantare haburizwamo igikorwa cyo gushaka ku muhirika ku butegetsi.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…
Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…
Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…
Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…