Perezida wa Guinea-Bissau yageze mu Rwanda

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruri busige anagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Perezida Embaló yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Ahamahanga, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko uretse ibiganiro ari bugirane na Perezida Kagame, uyu Mukuru w’Igihugu ari bunasure Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Kagame na Umaro Sissoco Embaló baherukaga guhura muri Gashyantare aho bombi bari bitabiriye umuhango wo gutaha Stade Abdoulaye Wade iri mu Mujyi wa Dakar.

Perezida Umaro Sissoco Embaló agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke byatumye muri Gashyantare haburizwamo igikorwa cyo gushaka ku muhirika ku butegetsi.Ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent BirutaBiteganyijwe ko Perezida Umaro Sissoco Embaló ari bugirane ibiganiro na Perezida Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *