Guhemberwa kuri konti bijyane no guteganyirizwa ku bakora mu bwubatsi, Ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.
Mu gihe, imyumvire y’abakoresha n’abakozi yahindutse, umukoresha akumva ko akwiye guhembera umukozi we kuri konte, akamugenera ubwiteganyirize n’ubwishingizi, bizahindurira ubuzima bw’umukozi , binafashe umukoresha guhabwa sirivise nziza kandi inoze.
Ibi bigarukwaho na STECOMA, Sendika yabakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda mu bukangurambaga buzaramara igihe cyicyumweru, bwaratangiye 19 kugera 26/03/2022 bufite insanganyatsiko igira iti “Guteza imbere umurimo unoze w’ubwubatsi mu mujyi wa Kigali, serivisi nziza, kwihesha agaciro nk’inkingi yiterembere k’umufundi n’Igihugu muri rusange”.
Iki cyumweru cyahariwe umufundi mu mujyi wa Kigali, kiri kuba ku bufatanye bwa STECOMA n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwaboneyeho gusaba abafundi n’abayedi guca akajagari mu myubakire, bashishikarizwa kwanga ababashora mu myubakire yakajagari.
Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA Evariste Habyarimana avuga ko Buri mwaka hakorwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorera ubuvugizi no kongerera ubushobozi abakozi bibumbiye muri Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.
Yagize ati:”Umufundi utariteganyirije ngo abe afite ubwiteganyirize, iyo ashaje cyangwa intege zikamubana nkeya abera umutwaro Leta, ni ngombwa ko tubashishikariza kugana ubwiteganyirize , bakagira nubwishingizi”.
Yakomeje ati “ Twifuza ko umuntu wese ukora mu bwubatsi agomba kuba afite amasezerano yakazi ( contract), byumwihariko turasaba Leta ko mu masoko itanga yubakisha ibikorwa remezo, izajye ishyiramo ko abafundi n’abayedi bahabwa amasezerano, ubwiteganyirize n’ubwishingizi. Nka STECOMA twiteguye ko Leta , abikorera, abubatsi bose bazatwumva kuko bifitiye akamaro buri umwe no ku hazaza heza higihugu cyacu”.
Gutangiza ubu bukangurambaga byarabereye mu mujyi wa Kigali wose hakorwa umuganda. Mu karere ka Nyarugenge wabereye mu murenge wa Kigali ahubakiwe inzu abangirijwe n’ibiza n’abatishoboye; mu karere ka Gasabo ubera mu murenge wa Jali ahubakiwe abatishoboye, uwo mu karere ka kicukiro wabereye mu murenge wa Masaka ahubakiwe umurinzi wigihango.
Ibi byose byari mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abakora akazi k’ubufundi n’ikiyedi gukora umurimo unoze, basaba abakoresha babo kujya bahemberwa ku makoti kandi bashakirwe ubwiteganyirize byumwihariko bashakirwe n’ubwishingizi.
Abafundi n’abayedi baganiriye n’Itangazamakuru bavuga ko hari bimwe mu bibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi ariko hari n’ibindi byinshi bamaze kugeraho babikesha aka kazi.
Bati “ Mukazi kacu twamburwa amafaranga twakoreye, iyo umufundi avunikiye ku gikwa, ataha atyo inshuro nyinshi ukagobokwa nuko afite ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante) gusa. Guhembwa mu ntoki buri munsi ntacyo bidufasha kuko usanga tuyanywera cyangwa tukayapfusha ubusa, ni byiza ko abo dukorera bazajya batwishyura babinyujije kumakonti yacu dore ikoranabuhanga ryaraje, ntibikigombera kujya kuri banki”.
Umunyamabanga wungirije wa mbere ushinzwe kongere abanyamuryango n’Imishyikirano rusange mu nzego z’umurimo Florentine Mukasine, avuga ko amazu yarasanzwe ari kubakwa ariko baje gufatanya n’abari kuyubaka kugirango babashishikarize gukora umurimo unoze.
Yagize ati :”Twaje kubwira abafundi bo mu murenge wa Kigali kugirango bishyire hamwe kuko iyo abantu bishyize hamwe bagira ijwi rimwe, iterambere rikihuta. Turi gusaba abafatanyabikorwa n’abakoresha ko bafata abakora imirimo y’ubwubatsi itanditse nkabandi bakozi bose,bahemberwe igihe kuri konti, bateganyirizwe kandi bashakirwe n’ubwishingizi”.
Umukozi wa Real Construction mu ishami ryabakozi Kazungu Emmnauel , avuga ko abakorana na company ya Real construction bose baba barabanje guteganyirizwa kandi bagahemberwa ku makonte yabo.
Yagize ati: “Abakozi dukoresha mu bwubatsi bose tubaha amasezerano, tukabaha ubwiteganyirize. Nabo duha sous tretance turabakurikirana tukareba niba koko baha abakozi amasezerano, ko babishyurira ubwiteganyirize”.
Umuyobozi ushinzwe imiyobororere mu karere ka Nyarugenge Niyibizi Jean Bosco, yavuze ko mu murenge wa Kigali hari kubakwa inzu 48 zabasenyewe n’ibiza,ennye ziri kubakirwa abatishoboye izindi 12 zizubakwa n’umujyi wa Kigali. Mu kwezi kwa 6 inzu 52 zizahabwa abaturage. Abafundi n’abayedi bubaka ayo mazu bahembwa numujyi wa Kigali kuri konte zabo.
Yagize ati :“STECOMA ni ubusanzwe ni umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, ibyo basaba ni byiza, natwe uko dushoboye tugomba kubibwira abaturage, n’ibintu byingirakamaro, nk’ubuyobozi ntabwo twakishoboza ubukangurambaga tutari kumwe n’aba bafatanyabikorwa bakarere”.
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano yanditse arebana n’uburyo umurimo ukorwa cyangwa arebana n’izindi nyungu zihuriweho akorwa hagati y’Inzego zihagararira abakozi cyangwa intumwa zabakozi aho inzego zihagararira abakozi zitari ku ruhande rumwe n’umukoresha umwe cyangwa benshi cyangwa Inzego zihagararira abakoresha ku rundi ruhande.
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda kandi rivuga ko umukozi afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe Abakozi n’ababahagarariye bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bijyanye n’uko akazi gateye, gakorwa n’uko gakwiye gukorwa. Abakozi bafite uburenganzira bwo gushinga sendika cyangwa kujya muri sendika iriho.
STECOMA ni Sendika y’ubwubatsi ububaji n’ubukorikori mu Rwanda uhuriwemo n’abanyamuryango 68000, ifite intego zihariye zirimo Kurengera inyungu zabanyamuryango bayo; Guhamya no guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe mu banyamuryango bayo bose, ikagira indangagaciro zigomba kuranga abanyamuryango harimo Ubufatanye, Umutimanama n Ubwitange. Ikaba iharanira guteza imbere agaciro n’imibereho myiza yabakozi bibumbiye muri Sendika y’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.