Amashusho y’umwarimu n’umunyeshuri barwanira telefone yateje impaka (Video)
Ku wa mbere, tariki ya 17 Mata, habaye intambara hagati y’umunyeshuri n’umwarimu wigisha mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Rocky Mount giherereye muri Amerika.
Amashusho y’umwarimu akubita umunyeshuri iherutse kujya ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, imuze gukusanya abantu babarirwa muri za miriyoni bayirebye.
Muri iyo videwo, umunyeshuri na mwarimu bagaragara batongana kuri terefone, umunyeshuri agerageza gufata telefoni mwarimu akamubera ibamba.
Ni nyuma yaho humvikanye amajwi umunyeshuri abwira umwarimu ati “Kuki amategeko atareba abandi bose. Iyo ni telefone yanjye.”
Uyu mwarimu nawe yumvikana amusubiza agira ati “Bireba buri wese.”
Uyu munyeshuri utaramenyekana amazina ye agaragara arwanya uyu mwarimu ashaka kumwaka iyo telefone.
Umwarimu akomeza amubwira ati “Ntakoreho.”
Umunyeshuri agaragara azamura ukuboko kugirango akubite uwo mwarimu maze mwarimu nawe ahita amusubiza.
Bombi birangira bagundaguranye hasi batangira gukubitana koko.
Mugihe cy’urugamba, imyambarire ya mwarimu yarazamutse, ubusa bwe bujya hanze n’abanyeshuri baraho bihera ijisho.
Mu musozo w’ayo mashusho, umwarimu birangira yigaramye uwo munyeshuri hejuru.
Umunyeshuri yumvikana icyo abwira umwarimu kumuva hejuru.
Umwarimu nawe yumvikana abwira abanyeshuri guhuruza abandi barimu kugira ngo baze bamufashe.
Uyu mwarimu yamenyekanye nka Xaviera Steele.
Polisi yavuze ko iri gukora iperereza ku byabaye.
Hagati aho, iyo videwo yateje impaka zo kumenya niba umunyeshuri yari akwiye guhohoterwa na mwarimu we.
Abanyamategeko muri Carolina y’Amajyaruguru ngo barimo gutekereza ku mushinga w’itegeko rishya ryashyirwa mu bikorwa ibihano bikaze ku ihohoterwa rikorerwa abakozi b’ishuri.
REBA HANO AMASHUSHO BARWANA