Guverinoma yigomwe umusoro ku nyungu igabanya ibiciro by’Umuceri, Akawunga n’Ibirayi byinubirwaga n’abaturage

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yakuyeho umusoro ku nyongera gaciro (TVA/VAT) ku biribwa by’umuceli na Kawunga ihita inatangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa no ku birayi.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yatangaje izi mpinduka ivuga ko zigomba guhita zitangira gukurikizwa.

Leta ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe abaturage binubira izamuka ry’ibiciro ku isoko. Gusa hari impungenge ko ibi bidashobora gukurikizwa kubera ukwinangira kw’abacuruzi bashaka inyungu nyinshi. 

Minisitiri yaburiye abacuruzi kuko buvuga ko bushyizeho ibyo biciro nyuma y’ubugenzuzi yakoze hirya no hino bugasanga hari bamwe mu bacuruzi bagiye buriza ibiciro ku nyungu zabo bwite. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *