R.Kelly yajuririye ibyaha ashinjwa by’imibonano mpuzabitsina i New York
Umuhanzi w’umunyamerika R. Kelly yatanze impapuro z’ubujurire ku byaha by’imibonano mpuzabitsina ashinjwa gukorera i New York.
Uyu muhanzi wamamaye ariko ntarahiriwe mu muziki yahamwe ibyaha 2021, mu birego 9 yahamijwe n’ubushinjacyaha birimo ruswa kimwe n’ibirego bijyanye n’ibyaha by’imibonano mpuzabitsina yakoreye abakobwa batandukanye batujuje imyaka n’icuruzwa ryabo, R. Kelly yagaragaje impamvu zimwe na zimwe zituma igihano yahawe gikwiriye guhinduka.
Yavuze ko guverinoma itujuje inshingano zayo zo gutanga ibimenyetso mu rukiko, nubwo inteko y’abacamanza yamuhamije ibyaha byose.
Abamwunganira mu mategeko kandi batanze ibisobanuro byihariye kuri we kandi ni bimwe mu bimenyetso abashinjacyaha bemerewe gutanga mu gihe cy’iburanisha.
Bavuze ko nibura muri bane mu bagize inteko y’abacamanza batoranijwe bemeye ko yanze kwemera icyaha mbere yo gutanga imyanzuro yabo.
Byavuzwe kandi ko byibura 2 muri bo barebye inkuru mbarankuru y’ububabare bw’uyu muhanzi “Surviving R. Kelly”, bakemeza ko atarakwiye na rimwe kwicazwa mu rukiko.
Ku birego byo gucuruza no gusambanya abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure, Robert Kelly yavuze ko mu by’ukuri, bamwe bari bafite nibura imyaka 18 igihe yahuraga nabo akanasambana nabo nubwo abashinjacyaha bashimangiye ko bivugwa ko ibyo byose yabikoze abo bakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure.
Mu manza bivugwa ko Kelly yahuye n’abana bato, itsinda rye ryavuze ko yashutswe n’abo bakobwa icyo gihe ku myaka yabo.
Kuri bimwe mu bimenyetso byemejwe mu gihe cy’iburanisha, abanyamategeko bavuze ko amakuru arambuye kubyo ashinjwa by’imibonano mpuzabitsina n’imyitwarire ye hamwe n’abo bahoze bakorana, n’ibyaha byo gusambanya abakobwa kandi bashoboraga kwanduriramo indwara, byose bakoreye mu cyumba bararagamo, ariko ngo ibyo ntibifite aho bihuriye n’ibyaha aregwa, gusa Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo ari inzira yo kuyobya inteko.
Bagarutse ku bahoze ari abakozi be, abo bakorana na we bakurikiranwe ku mugaragaro, bavuga ko benshi muri bo batanze ubuhamya bw’ibinyoma ku bintu badafite ubusobanuro nyabwo kandi batari bonyine muri icyo gikorwa nk’abakozi.
Uyu muhanzi arasaba urukiko rw’ubujurire guhindura imyanzuro yafatiwe cyangwa nibura hakabaho gutegeka ko urubanza rwatangira bundi bushya.
Kuri ubu R.Kelly yakatiwe imyaka 30 y’igifungo ku byaha yashinjwe, tutibagiwe n’indi myaka 20 y’urubanza yarezwemo rw’i Chicago.