Umukinnyi yiyambuye ubuzima nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Alelegn ukomoka mu gihugu cya Ethiopia warumaze igihe gito akoze ubukwe yiyambuye ubuzima mu buryo butunguranye.

Alelegn Azene w’imyaka 26, umwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ethiopia, biravugwa ko yiyahuye mu ijoro ryakeye.

Alelegn Azene, yari umukinnyi wo hagati utanga icyizere wakiniraga Bahir Dar City. Television ya Balageru yasobanuye ko urupfu rwe rwatunguranye.

Alelegn Azene yiyahuye mu buryo butunguranye

Amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu mukinnyi yiyahuye gusa ntihavuzwe icyaba cyateye uyu mukinnyi kwiyahura.

Abakurikirana imikino ya Ethiopian Premier League bavuga ko yari umukinnyi w’umuhanga cyane.

Amakuru yatanzwe na Balageru avuga ko Alelegn aherutse gushyingirwa mu migenzo y’itorero ryitwa Ethiopian Orthodox Tewahedo Church.

Nyakwigendera wavukiye kandi agakurira muri Arba Minich. N’ubwo gahunda yishyungurwa rye itaramenyekana, hamaze kwemezwa ko azashyingurwa muri Arba Minch ku wa gatatu.

Alelegn Azene yaramaze iminsi mike akoze ubukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *