Nyanza: Dasso ukekwaho gusambanya umwana yatawe muri yombi

Mu karere ka Nyanza haravugwa itabwa muri yombi umwe mu bakozi bahacungaga umutekano azira gukekwaho gusambanya umwana.

Amakuru avuga ko uyu mukozi w’urwego rw’akarere ka Nyanza mu gucunga umutekano (DASSO) akurikiranyweho gusambanya umwana, mbere yitabwa muri yombi habanje gufungwa bagenzi be babiri.

Amakuru dukesha UMUSEKE nuko wamenye ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu cyumweru cyashize rwataye muri yombi aba DASSO babiri bakoreraga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza.

Uwatanze amakuru yavuze ko abo ba DASSO bombi baketsweho gusambanya umwana wari ufite imyaka 17 y’amavuko.

Ati “Umukobwa yabonye atwite abarega bombi, RIB ihita ibata muri yombi.”

Andi makuru avuga ko umwe muri bo yahise arekurwa hasigaramo undi witwa Edouard bikavugwa ko we yemeraga ko baryamanye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko uwo DASSO, RIB iri kumukurikirana.

Ati “Ubu ari kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba yaramusambanyije koko.”

Ubuyobozi busaba abantu kwirinda ibyaha, by’umwihariko ibyo gusambanya abana kuko bigira ingaruka kubasambanyijwe ndetse no ku wabikoze akabihanirwa.

Dasso ukekwaho gusambanya umwana i Nyanza yatawe muri yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *