Umunyamategeko wo muri Arabia Saudite yasabye ko Cristiano Ronaldo yirukanwa mu gihugu nyuma y’ibyo yakoreye imbere y’abafana (VIDEO)

Umunyamategeko wo muri Arabia Saudite yasabye ko Cristiano Ronaldo yirukanwa mu gihugu nyuma yo kugaragara ko akora ibimenyetso bifatwa nk’ikizira mu gihugu imbere y’abafana nyuma yuko Al-Nassr akinira yatsinzwe na Al-Hilal ibitego 2-0 mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 18 Mata.

Amashusho yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yasaga nkaho yerekana uyu mukinnyi w’imyaka 38 afata imyanya y’ibanga ye ubwo yavaga mu kibuga mu buryo bwo gusubiza abafana baririmba izina rya mukeba we Lionel Messi.

Umunyamategeko Nouf bin Ahmed yagize icyo avuga kuri iki kibazo, kandi atanga icyifuzo ko Ronaldo yahanwa bikomeye kubera ibikorwa bye.

Ku rubuga rwa Twitter, Ahmed yagize ati “Bifatwa nk’icyaha cyo gusuzugura rubanda, kandi ni kimwe mu byaha bisaba gufatwa no koherezwa aho uba waravuye iyo bikozwe by’umwihariko n’umunyamahanga.” Ni nk’ubusambanyi muri rusange.

Ronaldo kandi yanenzwe cyane n’abanyamakuru bo muri Arabiya Sawudite, barimo Ozman Abu Bakr wavuze ko Al-Nassr igomba guhagarika amasezerano ye angana na miliyoni 175 z’ama pound yemerewe buri mwaka nyuma y’ikimenyetso cy’ubusambanyi n’ubupfura buke yakoreye imbere y’imbaga.

N’ubwo bimeze bityo ariko ikinyamakuru Marca kivuga ko Al-Nassr ivuganira umukinnyi wayo (Cristiano) ivuga ko yakoze icyo kimenyetso ku mpamvu ikipe ye yarimaze gutsindwa akikora ku myanya y’ibanga.

Ibi bije nyuma yaho umutoza wahawe ikipe kuri ubu Dinko Jelicic abonye ko atsinzwe akaba nkutakaje amahirwe yo kuzegukana irushanwa.

Umwanya wa kabiri Al-Nassr ubu iriho irushwa amanota atatu n’ikipe iyoboye Al-Ittihad imaze no gukina imikino myinshi, naho Al-Shabab ku mwanya wa gatatu, ikaba irushwa gusa amanota atatu igifite umukino w’ikirarane.

Ronaldo yararakaye cyane ubwo yavaga mu kibuga kandi amashusho kuri interineti asa nkaho yerekana imyanya y’ibanga mu gihe abari bamushyigikiraga imbere ya Stade mpuzamahanga ya King Fahd i Riyadh biririmbiraga ‘Messi! Messi! Messi!’ inshuro nyinshi ibintu bisa naho byababaje uyu mukinnyi.

Ubwo yerekezaga mu rwambariro, uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United yagaragaye ashyira ikiganza cye mu gitsina cye maze asa n’ugikinisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *