Kagugu: Benshi batanga ubuhamya bukomeye ku buvuzi bwa muganga Manasseh uvura n’amarozi
Abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali, barishimira ubuvuzi bwa muganga Manasseh uzwiho kuvura zimwe mu ndwara zikomeye zirimo n’izagiye zinanirwa mu bitaro bikomeye.
Uyu muvuzi gakondo witwa Ncenganabo Manasseh ukorera ubuvuzi bwe mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, mu Mudugudu wa Giheka ashimirwa n’abaturage batandukanye.
Ubwo twasuraga bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali bagiye bavuga ko bose batunguwe n’ubuvuzi bwa Manasseh nyuma yo kubavura bagakira indwara zari zarababereye karande.
REBA HANO UBUHAMYA BWA BAMWE BAGIYE BAKIRA KUBERA MUGANGA MANASSEH
Hari n’abavuga ko bari bamaze igihe bajya mu mavuriro akomeye nka CHUK n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko byaranze bakaza kuvurwa na muganga Manasseh.
Umuturage Nizigiyimana Emmanuel utuye i Giheka atanga ubuhamya bw’uko yahishuririwe na muganga Manasseh akamubwira ko yarozwe kutagenda bikarangira amuvuye agakira.
Ati ‘‘Njyewe nagiriwe amahirwe yo gusurwa na muganga Manasseh nk’inshuti yanjye, narimaze igihe ndwaye amaguru ku buryo ntabashaga kugenda, yahise ampishurira ko naba nararozwe’’. Ati ‘‘nyamara aya maguru barayaroze! Yahise ambwira ko agiye kunzanira umuti, yarawuzanye arampa ndanywa ndetse n’uwo gusiga nyuma y’iminsi ibiri nahise nkira, ntangira kugenda neza.’’
Emmanuel avuga ko byari amarozi kuko yaramaze igihe no kugenda byaranze, yumvaga Imana ariyo ishobora kuzamukiza, gusa uyu mugabo usanzwe ari na Pasiteri yemera ko ubuvuzi gakondo bufite ubundi busobanuro bukomeye mu kuvura, mu bugenzuzi bwe avuga ko yasanze Manasseh atari umupfumu cyangwa akaba akorana n’indi myuka mibi dore ko adasanzwe nawe yemera abo bantu bameze batyo nk’umuvuga butumwa.
Aha Emmanuel yongeraho ko atanamubara mu batekamutwe dore ko nta n’igiceri yigeze amwaka ubwo yamuvuraga.
Uretse n’abagiye kwivuriza kwa muganga Manasseh hari n’abagiye batanga ubuhamya nk’abaturanyi aho babonaga abarwayi baje kwivuza barembye bikomeye gusa bagatungurwa no kubona bavurwa bagakira bitamaze n’iminsi.
Umubyeyi Uwitije Dativa ufite umwana wari warahumanyijwe ashimira byimazeyo muganga Manasseh wazahuye uruhinja rwe.
Ni nyuma yaho uyu mubyeyi yaramaze amezi atandatu abyaye umwana we mu 2017, yagiye ku bitaro bya CHUK akanyuzwa no mu cyuma ariko akabwirwa n’abaganga ko indwara itagaragara kandi arimo gukomeza gushonga.
Dativa avuga ko umwana we yari yahumanyijwe ku buryo yashongaga agatakaza ibiro ku burya bitahuraga n’imyaka ye, ariko abaganga bahise bamusaba ko yagana umuganga ukoresha imiti y’ibimera.
Nibwo uyu mubyeyi yahise agana Manasseh nawe amubwira ko agiye kumuvurira urwo ruhinja, ngo yahawe ibyatsi bivuguse, abona umwana atangiye guseka, Manasseh yanahisemo kumurera umwana kuri ubu amaze kugira imyaka itanu ntakibazo afite.
Muganga Manasseh watuganirije asanzwe avura indwara zitandukanye zirimo amarozi, ukuzingura, ibihurirano, kuzingura ababyeyi batwite, ibitegano, no kuzingura abakobwa babuze urushako.
Manasseh, umuvuzi gakondo ufite n’ibyangombwa byemewebimwemerera kuvura, ndetse avuga ko aribyo yarazwe n’abakurambere be, yishimira kandi ibyo yagezeho kuko bituma abo yavuye nabo bazana abandi.
Aha nibwo muganga Manasseh yahise adutangariza ko adakorana n’imyuka mibi ahubwo ko akoresha imiti y’ibimera, ibikomoka ku nyamaswa, amazi, n’ubutaka.
Bwana Manasseh afite icyicaro i Kigali no mu Karere ka Kamonyi ari naho abana n’umuryango. Ariko ukeneye ubufasha bwe yahamagara kuri telefone 0789564626, 0782728451 (Whatsapp).