Donald Trump yatangiye kuburanishwa ku byaha byo gufata ku ngufu yakoreye umwanditsi Carroll
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata, aribwo Inteko itangira kuburanisha ibirego byo gufata ku ngufu Donald Trump ushinjwa n’uwahoze ari umwanditsi w’umunyamerika uvuga ko yakorewe mu mwaka 1990.
E. Jean Carroll, w’imyaka 79, avuga ko Trump yamusambanyije mu bubiko bw’ibintu yabagamo i New York nyuma yaho ngo atangira no kumusebya amushyira ahagaragara kuribyo byaha aregwa mu myaka yashize.
Trump, ukomeje guhura n’uruhuri rw’ibibazo by’imanza zidashobora zishobora no kumubuza amahirwe yo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika umwaka utaha 2024 muri manda ya kabiri, ahakana ibyo ashinjwa.
Itangira ry’urubanza rije nyuma y’ibyumweru bike ashyikirijwe imbere y’urukiko ku byaha ashinjwa bijyanye no kwishyura amafaranga icyamamare w’umukobwa mu gukina muri filimi z’urukozasoni ataza mutamaza mbere gato y’amatora yo mu 2016.
Carroll wahoze ari umwanditsi w’ikinyamakuru Elle, avuga ko yafashwe ku ngufu na Trump mu cyumba cy’urwambariro ryari risanzwe ririmo ububiko bw’ibintu rya Bergdorf Goodman riri ku Muhanda wa gatanu i Manhattan hagati mu myaka ya za 90.
Yavuze ko ibyo yabikorewe ubwo Trump yagerageza kumubwira ko ashaka kumuhahira.
Carroll ibi birego ashinja Trump bwa mbere yabigaragarije mu gitabo cye cyasohowe n’ikinyamakuru New York Magazine muri 2019.
Trump mu gusubiza ibyo ashinjwa yavuze ko atigeze ahura na Carroll ndetse ko atari umuntu wo ku rwego rwe, kandi yemeza ko amubeshyera.
Carroll yabanje kurega Trump kubyo kumusebya gusa mu 2019 ariko ntiyabasha gushyiramo ikirego cy’uko yari yaramufashe ku ngufu kuko itegeko rigenga imipaka ku byaha yamushinjaga n’igihe yari yahawe cyari cyarangiye.
Ariko itegeko rishya ryatangiye gukurikizwa mu Gushyingo umwaka ushize i New York riha uburenganzira bwo kurenganurwa abahohotewe nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo batashobora kongera kuburana.
Ni amategeko yahaye uburenganzira abari barahohotewe bakorerwa ibyaha bitandukanye bifitanye isano no gufatwa ku ngufu mu myaka ya kera.
Abunganira Carroll batanze ikirego gishya cyashinjaga Trump icyaha gikomeye, “igihe yamusambanyaga ku gahato kandi amufashe ku ngufu”.
Harimo kandi kumusebya Trump akamushyira ku karubanda ku mbuga ze zikurikirwa aho yavuze ko abeshyerwa gufata ku ngufu ahubwo ko Carroll ashaka kumuharabika.
Urega asaba indishyi z’akababaro zikwiye n’ibihano bikakaye kubera ingaruka z’imitekerereze yagize, ububabare no kwirwanaho, gutakaza icyubahiro, no kwangiza izina rye.
Ntabwo biteganijwe ko Trump yatanga ubuhamya kuko abunganira Carroll bavuze ko badashaka kuzamubona atangabuhamya.
Iburanisha ry’urubanza rishobora kuzamara icyumweru kimwe cyangwa bibiri.
Trump abaye uwa mbere wayoboye igihugu muri Amerika urezwe icyaha cyo gutanga amafaranga y’uruburiganya kugira ngo asibaganye ibimenyetso mu ntangiriro z’uku kwezi.
Arimo kandi gukorwaho iperereza ku bikorwa byo kugira ngo ahoshe igihombo cye ku matora yatsinzwe mu 2020 muri leta y’amajyepfo ya Georgia, aho akekwaho kuba yarakoze nabi inyandiko z’ibanze zakuwe muri White House, ndetse n’uruhare yagize mu guteza imvururu mu mujyi wa Capitol wa Amerika ku ya 6 Mutarama 2021.