SC Johnson yahaye impamyabushobozi Abajyanama b’ubuzima b’Abanyarwanda 10,000 bazifashishwa mu kurwanya Malaria

Uruganda SC Johnson na Raid® irushamikiyeho byagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health (SFH) Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu rwego rwo guha abajyanama b’ubuzima impamyabushobozi ndetse na nyakabyizi ihagije nk’imwe mu ngamba zirimbanyije zo kurandura malaria.

Malaria iri ku mwanya wa karindwi mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda. Mu guhangana n’iyi ndwara, haje kuvuka itsinda ritari ryitezwe, rikora ibishoboka byose ngo ririnde imiryango ndetse n’abaturarwanda muri rusange. Aba ni ibihumbi by’abaturage biganjemo abategarugori. Akazi bakora gahindura ubuzima bw’aho batuye mu buryo bwiza, gusa kenshi na kenshi usanga izi nshingano zibuza aba bajyanama b’ubuzima kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga. Bitewe nuko bamara iminsi, ibyumweru ndetse n’amezi bita ku b’abakikije, usanga batabasha gukora akazi gahoraho ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Uruganda Johnson hamwe na rimwe mu mashami yarwo rikora imiti yica udukoko, Raid®, babonye izi mbogamizi zugarije abajyanama b’ubuzima b’abagore batabifitiye impamyabushobozi, bityo bafatanya n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health Rwanda, bashyiraho gahunda yitwa Certified Care. Gahunda ya Certified Care ni gahunda yo gutanga ubumenyi ndetse no kongerera ubushobozi abategarugori ngo babe abajyanama b’ubuzima babifitiye impamyabushobozi, babe ku ruhembe rwo gutahura ndetse no kuvura malaria mu nzego z’ibanze, ndetse iyi gahunda ikaba igamije no kubashyiriraho uburyo bwo kubona nyakabyizi ishyitse ku bwo kwita ku buzima bw’abantu, umurimo bakoraga ku buntu ubuzima bwabo bwose. Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi nk’abajyanama b’ubuzima bemewe binyuze muri iyi gahunda ya Certified Care, abategarugori bajyaga basiba akazi ngo bajye kwita ku baturage barwaye malaria ku buntu ubu bazaba bafite amahirwe yo guhabwa akazi mu bigo by’ubuzima mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse bahabwe umushahara ku bw’umurimo wabo, bityo babashe kwikura mu bukene ndetse batere imbere mu mwuga wabo.

Abajyanama b’Ubuzima bongerewe Ubumenyi mu guhangana na Malariya

Umuyobozi wa SC Johnson, Fisk Johnson, yagize ati “Bitewe n’igihe kirekire abakozi b’uruganda SC Johnson bamaze mu karere, babana ndetse bakorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima, twabonye ko bikwiye ko aba bantu bita ku buzima bashimirwa ku bwa serivise baha abaturage babakikije ndetse bakongererwa ubushobozi bufatika.” Yakomeje agira ati “Aba bagore bakora akazi karokora ubuzima bwa benshi buri munsi, bityo ubwo turi gushaka kwagura gahunda ya Certified Care dufatanyije na Society for Health Rwanda, turizera ko iyi gahunda yazabera isomo za Guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, bityo bakagira uruhare mu kuzana impinduka nziza kandi irambye mu isi” 

Certified Care ni intambwe idasanzwe mu rugamba rwo kurandura Malaria

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, uruganda SC Johnson rufatanyije na Raid® ndetse n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health Rwanda, barizihiza itangwa ry’impamyabushobozi ku bajyanama b’ubuzima 10,000 binyuze muri gahunda ya Certified Care ngo bagire uruhare mu rugamba rwo kurandura malaria mu Rwanda. Iyi gahunda kandi igamije guha aba bajyanama b’ubuzima akazi kabinjiriza amafaranga. Binyuze muri gahunda ya Certified Program, abajyanama b’ubuzima babona ubumenyi mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye, bakabasha kwita ku baturage babakikije ndetse bakabasha kwiyubakira umwuga w’ejo hazaza.

Umuyobozi Mukuru wa Society for Family Health Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yagize ati “Gukorana na SC Johnson ndetse n’ishami ryayo Raid muri iyi gahunda byerekana ingaruka mbi y’icyorezo cya Malaria ahanini ikunze kurenzwa ingohe ndetse ubu bufatanye bukaba buzana uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, cyane ko kenshi usanga abagore ari bo bagirwaho ingaruka n’iki cyorezo cyane.”

Yakomeje agira ati “Aba bajyanama b’ubuzima bazi ubufasha abaturage babakikije bakeneye, cyane ko benshi muri bo bakoze aka kazi ubuzima bwabo bwose. Umusanzu wabo ugomba guhabwa agaciro, ari na wo mumaro w’iyi mpamyabushobozi. Ni intwari z’aho batuye.”

Olive Mukandayisenga, umwe mu bajyanama b’ubuzima bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya Certified Care ya SC Johnson/Raid®, yagize ati “Mbere iyo umwe mu muryango wanjye yarwaraga malaria byansabaga gusiba akazi kugira ngo mwiteho.” Yakomeje agira ati “Guhabwa impamyabushobozi y’umurimo nsanzwe nkora ndetse nkajya mbona nyakabyizi ihagije bivuze ko noneho ubu nshobora kujya nita ku muryango wanjye nkuko bikwiye, ibyo byose nkabikora nirinda ndetse nubaka ejo hazaza hanjye.”

Uretse abantu barenga 10,000 bahawe impamyabushobozi kuva mu 2017 binyuze muri gahunda ya Certified Care, ubufatanye hagati ya SC Johnson, Umuryango wita ku buzima, Society for Family Health Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima bwatumye hubakwa amavuriro mato 70 mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aya mavuriro akaba atanga umusanzu mu guhangana na malaria ndetse n’izindi ndwara nka Virusi itera SIDA, ndetse afasha no muri gahunda zo kuboneza urubyaro, imirire iboneye, ndetse no kubona amazi meza. Kugeza ubu abajyanama b’ubuzima bavura 55% y’abarwayi ba Malaria mu Rwanda.

Nyuma yo kongererwa ubumenyi SC Johnson yahaye impamyabushobozi Abajyanama b’ubuzima b’Abanyarwanda 10,000 bazifashishwa mu kurwanya Malaria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *