Turahirwa Moses uherutse kwishimira kuba umugore yahamagajwe na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukurikirana Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri ya Moshions ibijyanye n’inyandiko mpimbano.

Nyuma y’iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira rugaragaza ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.

Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”

Amakuru dukesha UMUSEKE wagiranye ikiganiro n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabatangarije ko Turahirwa yitabye RIB kugirango yisobanure ku inyandiko mpimbano.

Ati “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”

Turahirwa muri urwo rwandiko rw’inzira yashyize ku rubuga rwa Instagram ye, harimo ko avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo.

Uyu musore yavuzwe cyane mu minsi ishize, atari mu byo akora by’imideli, ahubwo hagaragaye amafoto ye ari mu bikorwa by’urukozasoni.

Turahirwa mu minsi ishize yakunze kurangwa n’udushya aho aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali ndetse akemeza ko aricyo gihugu cyonyine wasangamo ibyo bintu, anasabira abafunzwe bazira ku runywa ko bafungurwa.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko uwo urukiko ruhamije icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *