Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Rafael York yambitse impeta y’urukundo umukunzi we
Rafael York umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Gefle IF Football, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Elin Linnéa Rombing.
Uyu mukobwa wambitswe impeta y’urukundo nawe asanzwe ari umukinnnyi w’umupira w’amaguru.
Iby’ibishimbo byaba bombi babisangije aba bakurikira ku mbuga nkoranyamba nyuma y’uko bemeranyije kuzabana nk’umugabo n’umugore.
Rafael York ni umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga bagenderwaho mu ikipe y’ikipe ya Amavubi, nyuma y’igihe gito ahamagarwa.
Umukunzi wa Rafael York, Elin usanzwe ari umukinnyi wa Ruhago akinira ikipe yitwa IK Uppsala Football mu kiciro cya mbere muri Sweden aho bombi batuye.
Elin Linnéa wambitswe impeta y’urukundo afite imyaka 25 y’amavuko mugihe Rafael York we afite imyaka 24.
Rafael York yanyuze mu makipe menshi arimo, Sandvikens IF, Kalmar FF, VFL Bochum yo mu Budage na Gefle abarizwamo kuri ubu.