Umukinnyi wa F1 Fernando Alonso yagize icyo avuga ku bihuha byo gukundana na Taylor Swift

Mugihe hakomeje kuvugwa amakuru ko umuhanzikazi Taylor Swift ari mu rukundo rushya n’umukinnyi wa Formula 1 Fernando Alonso.

Uyu mukinnyi yagize icyo avuga ku bihuha byo gukundana n’umuhanzi w’umunyamerika Taylor Swift bikomeje gusakazwa.

Taylor Swift Changes Surprise Songs Rule on The Eras Tour – Billboard
Umuhanzikazi Taylor Swift aravugwa mu rukundo n’umukinnyi Fernando Alonso

Alonso w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we Andrea Schlager mu ntangiriro z’uku kwezi mugihe nk’icyo Talyor swift w’imyaka 33 yatandukanye n’umukunzi we w’igihe kirekire Joe Alwyn.

Ibihuha by’uko bari mu rukundo byafashe intera biturutse ku byo uyu mukinnyi ubarizwa muri formula 1 yatangaje abinyujjije kuri Tik Tok. Bivugwa ko byaturutse ku gitekerezo yatanze ku ndirimbo yitwa ‘Feeling 33’ bikaba bikekwa ko yayihuzaga n’indirimbo y’uyu muhanzikazi ’22’. Alonso yagaragaye mu mashusho yumva indirimbo yakunzwe cyane ya ‘Karma’ mbere yuko abihagarika.

Mu mikino ya Grand Prix yaberaga Azerbaijan mu mpera z’iki cyumweru, umunyamakuru yabwiye Alonso mu kiganiro, ati “Ngomba ku kubaza iki kibazo cyangwa mve mu mwanya utarimo ariko kandi nzi ko bishoboka ko ari inkuru yawe y’urukundo kandi nta wundi niwowe.”

FIA clear up confusing F1 rule after Fernando Alonso and George Russell  fiasco | F1 | Sport | Express.co.uk

Ariko mbere yuko asubiza icyo kibazo, Alonso yabaye nkucyitarutsa aho yagaragaye nuhugiye muri iryo rushanwa.

Yagize ati “Mu bigaragara, oya ntacyo mfite cyo kuvuga. Nsubije. Ntacyo navuga. Biragoye cyane, imiterere ya Baku yararangiye, nzi neza ko ufite ibibazo byinshi.”

Yagize icyo atangariza Marca ku bihuha byavugwaga ati “Nkunda ubuzima bwite bwanjye n’ubunyamwuga bwanjye, nahisemo kutagira icyo mvuga.’’

Umunya Espagne Fernando Alonso Diaz yamamaye cyane mu mukino wo gutwara utumodoka dutoya tuzwi nka ‘Formula 1 ikindi akaba azwiho kuba yarakundanye n’abakobwa benshi.

Ni umwe mu bakomeye bakina Formula 1 dore mu nshuro eshatu aheruka gusiganwa yagiye aza ku mwanya wa gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *