Urukiko rwakatiye CG Rtd Gasana Emmanuel imyaka itatu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora intara y’Iburasirazuba igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 6 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 36 Frw.

Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Ikindi urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana.

Uyu mugabo yari yasabye kandi miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw nk’igihembo cya avoka. Urukiko rwemeje ko ibi byose nta shingiro bifite.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *