RDF yagaragaye mu myiteguro yo kuzaseruka mu muhango wo kwimika Umwami w’Ubwongereza

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyagaragaye mu bazaruhagararira mu muhango wo kwimika ku mugaragaro Umwami w’u Bwongereza, Charles III, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023 i London.

Aba basirikare bagaragaye bari kumwe n’abandi bo mu bihugu bigize umuryango Commonwealth, ku kigo cya gisirikare cya Pirbright Military Center, aho bakoreraga imyitozo y’uko bazaseruka mu muhango nyirizina. 

Ibindi bihugu byohereje abasirikare muri uyu muhango birimo: Tanzania, Botswana, Kenya, Togo, Costa Rica, Bahamas na Jamaica.

RDF yagaragaye mu kwitegura kuzaseruka mu birori byo kwimika Umwami Charles III

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, hamwe na Madamu, Jeannette Kagame, kuri uyu wa 4 Gicurasi nibwo bageze mu Bwongereza, aho bagiye kwitabira umuhango w’iyimikwa ry’Umwami w’Ubwongereza Charles III rizabera uzabera i Westminster Abbey i London.

Umwami Charles III azimikwa hamwe n’umwamikazi Consort Camilla.

Perezida Kagame akimara kugera mu gihugu cy’Ubwongereza yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Rashnik bagirana ibiganiro ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland mbere y’uko inama y’uwo muryango iterana kuri uyu wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *