Breaking: Car Free Day yariteganyijwe yakuweho

Umujyi wa Kigali watangaje ko siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ yakuweho mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n’ibiza.

Car Free Day yariteganyijwe kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023, yamaze gukurwaho.

Ni siporo rusange isanzwe ikorwa n’abaturage baturiye Umujyi wa Kigali igakorwa kabiri mu kwezi yahariwe umunsi wo ku Cyumweru.

Ikorwa mu mihanda yabunewe mu Mujyi wa Kigali aho benshi bazinduka bajya gukora siporo mu buryo bwo kugira ubuzima bwiza.

Ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’Umujyi wa Kigali bagize bati “Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Majyaruguru, Iburengerezuba n’Amajyepfo siporo rusange CarFreeDay yariteganyijwe ejo ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023 ntikibaye.’’

Uyu Mujyi wongeraho uburira abaturage gukomeza gukurikiza inama zo kwirinda ibiza, habungwabungwa ubuzima muri ibi bihe by’imvura idasanzwe.

Imvura iherutse kugwa kuwa 3 Gicurasi ikibasira bikomeye Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Uburengerezuba yasize yangije byinshi birimo ibikorwaremezo bitandukanye n’abantu barapfa.

Kugeza kuri ubu abantu bamaze kubarurwa bamaze guhitanwa n’imvura iherutse kugwa mu Rwanda ni 131 harimo n’abandi batanu baburiwe irengero.  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *