AfroCan2023: U Rwanda rwageze muri ½ rusezereye Angola murugo-AMAFOTO

Ikipe y’Igihugu nkuru y’u Rwanda ya Basketball yageze muri ½ isezereye Angola murugo mu mikino ya AfroCan 2023.

U Rwanda rwageze kuri iyo ntsinzi rutsinze Angola amanota 73 kuri 63, imbere y’abafana bari bateraniye muri Sitade ya Arena de Kilamba i Luanda muri Angola.

Nyuma yo gusezerera Angola, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iracakirana na Cote D’Ivoire kuri uyu wa Gatanu mu mukino utoroshye.

U Rwanda rwatangiye nabi iy’imikino dore ko mu mikino ibanza ibiri rwayitsinzwe mu itsinda rwari ruherereyemo, a

Muri uyu mukino wahaye intsinzi ikipe y’igihugu y’u Rwanda, umukinnyi witwa Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson niwe watsinze amanota menshi, aho yaboneje mu nkangara amanota 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *